WDA yifatanyije n'abandi banyarwanda ndetse 'isi yose kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994

Abayobozi b'ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro bashimye imbaraga zakoreshejwe mu kwemeza Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994.
Murego Yves, umukozi mu kigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro agaragaza imbaraga zakoreshejwe na leta y'u Rwanda ngo umuryango mpuzamahanga wemere ko habaye Jenoside yakorewe abatutsi
Abayobozi mu nzego zitandukanye mu kigo gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro basobanuza byimbitse bakanatanga ubwonganizi.

Abayobozi n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro WDA (Workforce Development Authority) bagaragarijwe banashima imbaraga zakoreshejwe mu kwemeza jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 n’umuryango w’abibumbye.

Kuri uyu wa 09 Mata, ku cy’icaro cya WDA, ubwo abayobozi n’abakozi bifatanyaga n’abanyarwanda n’isi muri rusange mu bikorwa byo kwibuka bikomeje hirya no hino ku isi, bakaba basobanuri we inzira n’imbaraga byakoreshejwe ngo jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yemerwe.

Murego Yves watanze ikiganiro gitegurira ibindi bizatangwa muri iki gihe u Rwanda n’isi bibuka jenoside yakorewe abatutsi mu  1994, akaba yagaragaje imbaraga zakoreshejwe na leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yayoboye u Rwanda nyuma ya jenoside mu kwemeza ko habaye jenoside mu Rwanda.

Yagize ati “Tugomba kwishimira leta y’ubumwe bw’abanyarwanda nyuma ya genoside yarwanye intambara ya dipolomasi ndede kugirango ibihugu binyamuryango by'umuryango w'abibumbye byemeze jenoside yakorewe abatusti mu gihe abayihakanaga bari batangiye kugira imbaraga bavuga ko habaye double jenoside.”

Murego yavuze ko kugeza ubu umuryango w’abibumbye umaze kwemeza jenoside eshatu gusa, nyamara hirya no hino ku isi hagaragara ubwicanyi bukorwa bugatambamirwa n’imbaraga z’ibihugu bikomeye mu kwitwa jenoside.

Yagize Ati“ Kubera uburyo ibihugu byashyigikiranaga nyuma y’intamabara y’isi bitewe n’uko bihuriye kuri politiki ya gikapitalistite cyangwa ya gikomunisime cyangwase kuko bifitanye umubano wihariye, ni muri ubwo buryo jenoside y’abanyarumeniya yakozwe n’abanyaturukiya, umuryango w’abibumbye wanze kuyemera kuko hari uburyo abanyaturukiya bafitanye umubano n’ibihugu bifite imbaraga muri uwo muryango, none byatumye Abanyarumeniya bahere mu gihirahiro.

Muri ibi bikorwa byo kwibuka, bikomeza mu gihe cy’iminsi ijana, Gasana Jerome umuyobozi mukuru wa WDA, yasabye ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu kwigisha urubyiruko amateka yaranze u Rwanda.

Yagize ati “ Ingufu nyinsi uyu munsi dukwiye kuzishyira mu kwigisha abenegihugu kugira indangagaciro zo gukunda igihugu kuko nta muntu ushobora kubacamo ibice bafite izo ndangagaciro”